Category: Non classé

Basaserdoti, Bavandimwe muri iyi minsi mitagatifu turashimira Imana itarahwemye kutwereka ko ituri hafi mu butumwa bwacu, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Korona virusi. Ku buryo butandukanye kandi bugoye, buri wese muri twe yashoboye kaba hafi y’ umuryango w’Imana. By’umwihariko, muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Pasika turasabwa kurushaho gufasha abakristu guhimbaza […]
Ni mugikorwa Caritas yafatanijemo n’umuryango witwa Sara Un Angela, aho kuri uyu wa 10 Gashyantare  abana bagera kuri 48 bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubabafasha mu myigire yabo. Ibikoresho bigizwe n’inkweto, amasakoshe y’ishuri, amakaye, amakaramu…. Nibyo bikoresho byahawe abana b’Abasigajwe inyuma n’amateka biga mu mashuri abanza bo mu murenge wa Nkungu, Diyosezi ya Cyangugu. Sara Una […]
Abatishoboye bo muri Paruwase eshatu muzatoranijwe muri diocese ya Cyangugu arizo Mugomba, Hanika na Tyazo nibo bashyikirijwe impano y’ibifungurwa  na Caritas ya Diyosezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukoboza 2020 mu rewgo rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Ibiribwa bigizwe n’ibiro icumi(10kg) by’umuceri, icumi(10kg) by’akawunga, icumi(10kg) by’ibishyimbo, litiro ebyiri(2L) z’amavuta, imiti ibiri […]
None kuwa 18/11/2020 Abajene bagera ku 140 ba Paruwasi Muyange baba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya  bahuriye kuri Paruwasi bakora igikorwa cy’amaboko cy’urukundo, bishyurira imiryango 2 ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Santé) nyuma bahabwa ibiganiro basoza n’ubusabane.  Mu muganda, hakozwe igikorwa cyo kubarata no guhoma inzu ya Simbananiye Vianney wa Gahabwa Village. Igikorwa cyakozwe […]
Caritas ya Diyosezi Cyangugu yishimiye kubamenyesha ko : Tariki ya 15/11/2020 tuzizihiza ku nshuro ya 4 umunsi wa hariwe kuzirikana abakene. Mu guhimbaza uwo munsi Papa Fransisko  yatugeneye ubutumwa  bugira buti : « No mu bakene, jya utanga utitangiriye itama » (Sir7,32). Duhamagariwe kuzakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe : Nkuko mwari mubimenyereye ukwezi kwa Kanama (kunamenyerewe ku izina ry’ ukwezi kw’impuhwe), […]
Uyu mushinga wiswe kongera ubushobozi bw’abahinzi hagamijwe gukora ubuhinzi bw’umwuga watangiye kuwa 17 Nzeri 2020 aho bamwe mubayobora Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu basuye Paruwasi ya Mibilizi mu rwego rwo guhugura no kwereka aba Kristu bayo uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubukora Kinyamwuga. Iki gikorwa cyari kigizwe ahanini no gutera ibigori cyabereye mw’isambu ya […]
Mu gihe u Rwanda, kimwe n’isi yose, ruri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ingaruka zigenda ziba nyinshi ku buzima bw’abantu. Mu kwirinda ikwirakwira rwicyo cyorezo mu  ngamba zafashwe harimo kuguma mu rugo. Ibi bikaba bikanakomeje mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda harimo n’Akarere ka Rusizi. Iki cyorezo cyateje ibibazo binyuranye harimo no kubura ibyo kurya. […]
Tariki ya 18/07/2020, kuva  saa mbiri 8h00 kugera 10h30 muri salle ya Paruwasi  ya Muyange,hateraniye abakorerabushake 61 bavuye muri centrale zose zigize Paruwasi Muyage (Muyange,Bunyenga,Mukoma na Bunyangurube). Amahugurwa yitabiriwe kandi na ba Padiri bakorera ubutumwa muri iyo Paruwasi,abafratiri bari mu biruhuko ku Muyange n’abayobozi ba centrale zose. Amahugurwa,yatanzwe n’umukozi w’Ikigonderabuzima cya Muyange ,yagarutse kuri izi […]
Uyu munsi tariki ya 14/05/2020, CARITAS ya Diyosezi Cyangugu yashyikirije ingo 100 zishonje kurusha izindi imfashanyo y’ibiribwa bigizwe na Kawunga, ibishyimbo n’ amavuta. Hatanzwe kandi n’isabune. Abahawe iyo mfashanyo bayisangishijwe i Mutongo, mu Burunga no kuri Katedrali. Byabaye mahire kuba iki gikorwa cyahujwe n’icyifuzo cya Nyirubutungane Papa Fransisko wagennye ko uyu munsi waba uwo gusenga, […]