Uyu munsi tariki ya 14/05/2020, CARITAS ya Diyosezi Cyangugu yashyikirije ingo 100 zishonje kurusha izindi imfashanyo y’ibiribwa bigizwe na Kawunga, ibishyimbo n’ amavuta. Hatanzwe kandi n’isabune.
Abahawe iyo mfashanyo bayisangishijwe i Mutongo, mu Burunga no kuri Katedrali.
Byabaye mahire kuba iki gikorwa cyahujwe n’icyifuzo cya Nyirubutungane Papa Fransisko wagennye ko uyu munsi waba uwo gusenga, kwigomwa no gukora ibikorwa by’urukundo.
Turashimira bikomeye ubuyobozi bwa CARITAS ya Diyosezi yacu bukomeje kudufasha kugoboka abababaye.
No Responses