Uyu munsi tariki ya 14/05/2020, CARITAS ya Diyosezi Cyangugu yashyikirije ingo 100 zishonje kurusha izindi imfashanyo y’ibiribwa bigizwe na Kawunga, ibishyimbo n’ amavuta. Hatanzwe kandi n’isabune. Abahawe iyo mfashanyo bayisangishijwe i Mutongo, mu Burunga no kuri Katedrali. Byabaye mahire kuba iki gikorwa cyahujwe n’icyifuzo cya Nyirubutungane Papa Fransisko wagennye ko uyu munsi waba uwo gusenga, […]