Ubutumwa Mgr Edouard SINAYOBYE Abapadiri mu cyumweru Gitagatifu

Basaserdoti, Bavandimwe muri iyi minsi mitagatifu turashimira Imana itarahwemye kutwereka ko ituri hafi mu butumwa bwacu, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Korona virusi. Ku buryo butandukanye kandi bugoye, buri wese muri twe yashoboye kaba hafi y’ umuryango w’Imana. By’umwihariko, muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Pasika turasabwa kurushaho gufasha abakristu guhimbaza uko bikwiye iyobera ry’ugucungurwa kwacu. Nanone kandi muguhimbaza iyi minsi mikuru turasabwa kwitwararika amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Korona Virusi. Niyo mpamvu ngira ngo ngire ibyo mbibutsa bijyanye n’iminsi mikuru nyabutatu ya Pasika:

1. Misa y’isangira rya Nyagasani

Iyi misa tuzayihimbaza ku wa kane mutagatifu nk’uko bisanzwe. Iyi misa izitabirwa hakurikijwe umubare w’abantu kilizaiya z’amaparuwasi zishobora kwakira nk’uko amabwiriza yo kwirinda abiteganya. Turasabwa kuyitangira saa kumi (16h00’). Nyuma ya Misa nta shengerera rizabaho. Abazaba bitabiriye bazataha mu ngo zabo bakomeze kuzirikana urukundo Imana idufitiye mu ngabire y’isakramentu ry’Ukaristiya n’iry’Ubusaserdoti.  

2. Guhimbaza Ububabare bwa Nyagasani

Kuwa gatanu mutagatifu abakristu ntibizashoboka guhurira hamwe nk’uko byari bisanzwe ngo bakore inzira y’umusaraba. Mu butumwa muzagenera abakristu ejo mu misa y’isangira rya Nyagasani, muzabararikire gukorera inzira y’umusaraba mu ngo zabo, mbere ya saa sita. Ku gicamunsi, saa cyenda (15h00’), nanone hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda, abakristu bazahurira kuri paruwasi bahimbaze ububabare bwa Nyagasani Yezu kristu.

3. Igitaramo cya Pasika

Kuwa gatandatu mutagatifu abakristu ntibazabasha guhimbaza igitaramo cya Pasika bari hamwe nk’uko byari bisanzwe. Nimugoroba, ku masaha bazamenyeshwa bazahurire mu ngo zabo bakurikire igitaramo cya Pasika kuri Radio Maria Rwanda no kuri Pacis TV, aho bishoboka ndetse n’indi miyoboro y’itangazamakuru izaba yashyize ku mirongo yayo icyo gitaramo. Muri “Communautés” z’amaparuwasi muzagira uburyo muhimbaza icyo gitaramo kugira ngo mubone uko mutegura itara rya Pasika.  

4. Pasika ya Nyagasani

Ku cyumweru cya Pasika abakristu bazahimbaza ibirori by’izuka rya Nyagasani hirya no hino maparuwasi. Bazitabira hakurikijwe ubushobozi bwa za kiliziya z’amaparuwasi ku buryo bujyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Korona Virusi.

5. Batismu y’abigishwa

Batismu y’abigishwa izatangwa  mu gihe cya Pasika. Mukurikije uko ibihe bimeze muzagena amatsinda mato mato y’abigishwa, maze mujye mubagenera umunsi bahabwaho Batismu, kandi mubakangurire kudakoresha ibirori mu miryango yabo, kugira ngo hato bitaba impamvu yo gukwirakwiza icyorezo cya Korona Virus.

Ikindi ngira ngo mbibutse Basaserdoti Bavandimwe, ni uko muri iki gihe cya Pasika tugiye kwinjiramo kizanahurirana n’icyunamo ndetse no kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ni igihe kidusaba kurushaho kunoza umurimo wacu nk’abashumba b’umuryango w’Imana. Ndagira ngo rero ngire ibyo mbibutsa byabafasha kurushaho gufasha abo mushinzwe:

1. Kwibuka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa cyiza kandi kitureba twese nk’abakristu. Mu kubibuka turushaho kubasabira no kubatura Imana ngo ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro. Twemera ko Umutsindo wa Krsitu utuma bacu bapfuye badaheranwa n’urupfu.

2. Ni igihe dusabwa kurushaho kuba hafi abarokotse, kubatega amatwi no gufasha abashobora guhungabana, tukabahumuriza tukabarinda kwiheba.

3. Ni igihe dusabwa kurushaho kugaragaza ibikorwa by’urukundo cyane cyane ku bafite ibibazo byihariye batewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda n’ingaruka zayo. Ni igihe kandi turushaho gusaba Imana no kwakira ingabire yayo ngo ineza irusheho gutsinda inabi mu buzima bw’abemera.

4. Muri iki gihe kandi dusabwa kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza atandukanye duhabwa na Leta y’u Rwanda ajyanye n’ibikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwamnda.

5. Bitewe n’amateka yihariye ya Jenoside yakorewe abatutsi ya buri paruwasi hari amatariki yihariye yo kwibuka muri za paruwasi zitandukanye. Hari uburyo bwari busanzwe bwo kwibuka muri ayo maparuwasi. Mukurikije amabwiriza yo kwibuka azatangwa ku rwego rw’i Gihugu ndetse n’ayo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Korona virusi, muzakore ku buryo mugira uko musabira kandi mwibuke abazize Jenoside kuri ayo matariki.

Ndangije nongera kubifuriza Pasika nziza kandi mbashimira byimazeyo ubutumwa mukora hirya no hino muri za Paruwasi.

                                   Bikorewe i Cyangugu, kuwa 31Werurwe 2021

                                   Mgr Edouard SINAYOBYE

                                   Umwepisikopi wa Cyangugu

Categories:

No Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published.