UBUTUMWA CARITAS YAGENEYE ABAKRISTU BA DIYOSEZI YA CYANGUGU N’ABANDI BANTU BOSE B’UMUTIMA MWIZA

Caritas ya Diyosezi Cyangugu yishimiye kubamenyesha ko :

  1. Tariki ya 15/11/2020 tuzizihiza ku nshuro ya 4 umunsi wa hariwe kuzirikana abakene. Mu guhimbaza uwo munsi Papa Fransisko  yatugeneye ubutumwa  bugira buti : « No mu bakene, jya utanga utitangiriye itama » (Sir7,32).
  • Duhamagariwe kuzakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe : Nkuko mwari mubimenyereye ukwezi kwa Kanama (kunamenyerewe ku izina ry’ ukwezi kw’impuhwe), muri Kiliziya ,guharirwa gukusanya inkunga igenerwa kugoboka abari mu kaga. Uyu mwaka ntiyabashije gukusunywa neza kubera ibihe bitoroshye twarimo. Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yagenywe ko, kuva tariki ya 15/11/2020 kugeza 30/11/2020, tuzakora icyo gikorwa kitabashije gukorwa . Muri icyo gihe cy’ibyumweru bibiri hazakusanywa inkunga izagoboka abari mu kaga cyane cyane abagizweho ingaruka na Covid-19 ndetse no gufasha kwishyura amafaranga y’ishuri bamwe mu bana badafite ubushobozi buhagije. Mu gukora ibi bikorwa hazitabwa kandi kuri ibi bikurikira:
  • Gukusanya inkunga bizakorwa hakurikizwa amabwiriza yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19.
  • Buri Paruwasi izagena uburyo iki gikorwa kizakorwamo bitewe n’imiterere yayo n’ubuzima ibayemo muri iki gihe.
  • Nkuko byumvikanweho mu nama ya Caritas Rwanda, ibizakusanywa muri iki gihe bizagabanwa kuri ubu buryo :50%  bizaguma muri Caritas ya Paruwasi,25%bizajya gufasha Caritas Cyangugu mu butumwa bwayo na 25% bigenerwe Caritas Rwanda
  • Ibizatangwa bitari amafaranga byose bizafashishwa ababikeneye ba buri Paruwasi.
  • Uwashaka gutanga inkunga yihariye kuri Caritas Cyangugu yabaza Umuyobozi wayo  kuri 0788781450 cyangwa akatwandikira kuri caritascyangugu@yahoo.fr
  • Caritas ya Diyosezi Cyangugu yateguye ibikorwa binyuranye byo kunganira ibyateguwe na Paruwasi kuri ubu buryo :
TarikiParuwasiIgikorwa
17/11/2020Nkombo, Nkanka na MibiliziKizagenwa
18/11/2020Giheke, Shangi, Muyange na NtendeziKizagenwa
23/11/2020Cyangugu,Mushaka,Mashyuza na NyakabuyeKizagenwa
25/11/2020Mwezi, Nyabitimbo na RasanoKizagenwa
26/11/2020Nyamasheke,Yove, Hanika, Tyazo na MugombaKizagenwa

“Hahirwa Abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa” (Mt5,7)

             Padiri Théogène NGOBOKA

            Umuyobozi wa Caritas Cyangugu

Categories:

No Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published.