Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yahaye abana bo mu miryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka ibikoresho by’ishuri

Ni mugikorwa Caritas yafatanijemo n’umuryango witwa Sara Un Angela, aho kuri uyu wa 10 Gashyantare  abana bagera kuri 48 bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubabafasha mu myigire yabo.

Ibikoresho bigizwe n’inkweto, amasakoshe y’ishuri, amakaye, amakaramu…. Nibyo bikoresho byahawe abana b’Abasigajwe inyuma n’amateka biga mu mashuri abanza bo mu murenge wa Nkungu, Diyosezi ya Cyangugu. Sara Una Angela kubufatanye na Caritas basanzwe batanga ibikoresho ku bana bagize imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu rwego rwo kubasha kwiteza imbere ndetse no kudacikiriza amashuri yabo muri rusange. Mugihe cyashize wasangaga abasigajwe inyuma n’amateka babayeho ubuzima bugoye kuko bari batunzwe no guhiga inyamaswa mw’ishyamba ndetse n’ububumbyi bw’inkono. Byari bigoye ko wabona umwe muri bo ufata icyemezo cyo kujya ku ishuri akaba ari nayo mpamvu Sara Una Angela na Caritas bahisemo kwibanda kuburezi bwabo kugira ngo bibazamurire ikizere ndetse n’imyumvire yo kwiteza imbere.

Mu rwego rwo kubateza imbere kandi bagiye guhabwa ingurube kuri buri muryango zizabafasha kwiteza imbere zibaha ifumbire ndetse mugihe zabwaguye bakaba babona amafranga bakoresha mubikorwa bibateza imbere ndetse n’umuryango mugari wabo muri rusange.

Nubwo ubuzima bwabo bugenda buhinduka kubw’ubufasha butandukanye bagenda babona, Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nkungu baracyafite ibibazo byinshi muri byo twavuga nkicy’urugendo abana babo bakora bajya ku mashuri nyuma yaho iryo bigiragamo risenywe n’ibiza, ubu abo bana bakora urugendo rugera ku birometero bitatu kandi bagaca muri pariki ya Cyamudongo aho baba bafite ibyago byo guhura n’inyamaswa zo muri iyo pariki.

Iyo imvura yaguye bamwe basiba amashuri ndetse ababashije kujyayo harubwo yangiza ibikoresho byabo.  Ikindi kibazo kibakomereye n’amazu yabo ashaje cyane kuburyo hatagize igikorwa ngo asanurwe ashobora kuzabagwaho bikaba byateza ibyago birimo n’imfu. Aba basigajwe inyuma n’amateka kandi ubona ko aho batuye hagaragara isuku nke kuburyo bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda.

Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu isanzwe ifasha aba bantu;  nyuma yo kubagezaho ibi bikoresho bayishimiye yo n’abayitera inkunga banabasaba gukomeza kubavuganira kubibazo bagifite mu muryango mugari wabo.  

Byegeranijwe na Kazuba Fabrice

Categories:

No Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published.