CARITAS YA CYANGUGU YAGENEYE ABATISHOBOYE IMPANO Y’IBIFUNGURWA MU RWEGO RWO KUBIFURIZA NOHELI NZIZA

Abatishoboye bo muri Paruwase eshatu muzatoranijwe muri diocese ya Cyangugu arizo Mugomba, Hanika na Tyazo nibo bashyikirijwe impano y’ibifungurwa  na Caritas ya Diyosezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukoboza 2020 mu rewgo rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Ibiribwa bigizwe n’ibiro icumi(10kg) by’umuceri, icumi(10kg) by’akawunga, icumi(10kg) by’ibishyimbo, litiro ebyiri(2L) z’amavuta, imiti ibiri y’isabune ndetse nudupfukamunwa nibyo byahawe buri umwe watoranijwe utishoboye kurusha abandi muri centrali zigize buri imwe mu maparuwase ya Mugomba, Hanika ndetse na Tyazo, mu miryango n’amadini atandukanye, mu rwego rwo kubaba hafi no kubahumuriza muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Padiri Theogene  Ngoboka umuyobozi wa Caritas ya diocese ya Cyangugu wari uhagarariye iki gikorwa yabwiye abari aho ko ubufasha bahawe buba bwavuye mubwitange bwabo ndetse n’abandi ba Kristu mukwezi kw’impuhwe abibutsa gukomeza kubigira ibyabo. Yakomeje ababwira ko kubona inkunga yagera kuri buri wese bigoye akaba ariyo mpamvu bakwiye kw’ibuka abaturanyi babo bakabasangiza kubyiza babonye. Nkuko u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, Padiri,yasabye abaraho gukomeza ingamba zo kwirinda abibutsa ko bahawe amasabune kugira ngo abafashe gukomeze kugira isuku cyane cyane bakaraba intoki neza ndetse bakaba banahawe udupfukamunwa bagomba kwambara neza kandi bakatugirira isuku kugira ngo babashe guhashya icyo cyorezo.

Kagimbangabo Venuste uri mubari baje gufata iyi mpano ya Noheli yavuzeko yishimiye ibyo bahawe anavugako ari ibyigiciro kugira umuntu ukuzirikana kuko bikongeramo imbaraga ukumva utari wenyine. We na bagenzi be bakomeje bashimira Caritas ya diocese n’abafatanyabikorwa bayo badahwema kubaba hafi mu buzima bwabo bwaburi munsi, bizeza intumwa za Caitas ko bari busangira n’abaturanyi babo kandi bagakomeza gukirikiza amabwiriza bashyiriweho yose yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Caritas ifasha abatishoboye mu ngeri zitandukanye harimo kurihira abana amashuri, kubishyurira ubwisungane mukwivuza, gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza ndetse n’ibindi byinshi.

Matayo 5:7Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa

Categories:

No Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published.