None kuwa 18/11/2020 Abajene bagera ku 140 ba Paruwasi Muyange baba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bahuriye kuri Paruwasi bakora igikorwa cy’amaboko cy’urukundo, bishyurira imiryango 2 ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Santé) nyuma bahabwa ibiganiro basoza n’ubusabane.
Mu muganda, hakozwe igikorwa cyo kubarata no guhoma inzu ya Simbananiye Vianney wa Gahabwa Village. Igikorwa cyakozwe n’urwo rubyiruko rwibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya ahuza urubyiruko ku nkunga ya Caritas ya Diyosezi Cyangugu. Igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Muyange buhagarariwe na Twagiramungu Thacien ndetse, Umukozi wa Caritas ya Diyoseze Cyangungu Bwana Karangwa Jean Bosco n’Uhagarariye ubukangurambaga w’amatsinda y’u rubyiruko muri Muyange na Shangi Bwana Joseph Uwiragiye.
Nyuma y’umuganda abajeune bahawe ikiganiro cyibanze ku ndangagaciro za gikristu, bibutswa ko ari imbaraga za Kiliziya n’igihugu. Ejo hazaza ha Kiliziya n’igihugu habari mu ntoki.
Nyuma y’ibiganiro muri Salle, Abajeune basangiye ibiribwa n’ibinyobwa byari byateguriwe iyi gahunda banakusanya n’inkunga ingana na 21,000Frw yagenewe kwishyurira imiryango ibiri ikennye iherereye muri Paruwasi Muyange.
Byegeranijwe na Padiri Jean Claude NTAMUTURANO
No Responses