Caritas ya Diyosezi Cyangugu yatangirije umushinga wo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi muri Paruwase ya Mibilizi

Uyu mushinga wiswe kongera ubushobozi bw’abahinzi hagamijwe gukora ubuhinzi bw’umwuga watangiye kuwa 17 Nzeri 2020 aho bamwe mubayobora Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu basuye Paruwasi ya Mibilizi mu rwego rwo guhugura no kwereka aba Kristu bayo uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubukora Kinyamwuga.

Iki gikorwa cyari kigizwe ahanini no gutera ibigori cyabereye mw’isambu ya paruwasi ya Mibilizi yafashwe nk’umurima w’ikitegererezo aho abakitabiriye bibukijwe ibisabwa ngo bagere ku musaruro uhagije birimo guhingira kugihe, guterera kugihe, gusura umurima kenshi gashoboka, gukoresha inyongeramusaruro nibindi bitandukanye. Beretswe kandi uburyo bwo gutera ibihingwa neza kumirongo n’inzobere muby’ubuhinzi yari yabasuye.

Padiri Théogène Ngoboka wari witabiriye iki gikorwa akaba n’Umuyobozi wa Caritas ya Cyangugu yasabye abahuguwe gufasha abandi batabonye ayo mahirwe, abibutsa ko Caritas ifasha umuntu nawe akayitura afasha mugenzi we, yanabibukije kandi ko banakomeza korozanya kumatungo bahawe na Caritas mu rwego rwo gukomatanya ubuhinzi n’ubworozi no kugira ngo buri wese azabashe kubona ifumbire yo kumufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.  

Mukarukaka Marie Théodette ushinzwe iterambere muri Caritas ya Cyangugu akaba ari nawe wahuguye abari bitabiriye iki gikorwa yabibukije ko ikigenderewe ari ukuzamura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza ndetse ubuhinzi bakabukora kinyamwuga, yasabye abaraho kuba abarimu mu bandi baturanye. Yanabashishikarije kandi gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya nibura ku rwego rwa buri santarali kuburyo inyungu irajya iva mu mumusaruro wabo batarajya bayisesagura.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha gukora uturima tw’igikoni mu ngo zabo ndetse no kuzamura urwego rw’imirire myiza mubaturage. Abitabiriye iki gikorwa bakishimiye banashima Caritas ya Cyangugu idahwema kubaba hafi mu bikorwa by’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Caritas isanzwe ifasha abaturage mubikorwa bitandukanye by’iterambere, ubuzima, imibereho myiza ndetse n’ibindi byinshi.     

Fabrice Kambanda Kazura

Categories:

No Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published.