Mu gihe u Rwanda, kimwe n’isi yose, ruri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ingaruka zigenda ziba nyinshi ku buzima bw’abantu. Mu kwirinda ikwirakwira rwicyo cyorezo mu ngamba zafashwe harimo kuguma mu rugo. Ibi bikaba bikanakomeje mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda harimo n’Akarere ka Rusizi. Iki cyorezo cyateje ibibazo binyuranye harimo no kubura ibyo kurya.
Ni muri urwo rwego Caritas ya Diyoseze Gatolika ya Cyangugu yafashishije ibiribwa imiryango igera kuri 70 yo mu mujyi wa Rusizi harimo 50 y’abantu babarizwa mu ihuriro ry’abagira uburwayi bwa diyabete n’indi miryango 20 y’abarimu bo ku kigo kimwe cy’amashuri abanza cyigenga kuko nabo amasezerano y’akazi yahagaritswe.
Iki gikorwa kikaba cyabere kuri stade ya Rusizi ku uyu wa gatanu tariki ya 31/07/2020, aho buri muryango wahawe ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, amavuta n’amasabune.
Mbere yo kubashyikiriza ibi biribwa, babanje kwibutswa ko buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, akambara neza agapfukamunwa, agakaraba amazi meza, agashyiramo intera iteganyijwe hagati ye na mugenzi we mu gihe ari mu bandi, kandi akubahiriza andi mabwiriza yose atangwa n’inzego z’ubuzima.
Abahawe ibiribwa bishimiye ibyo bahawe, banashimira Caritas uko idahwema kwita ku bababaye kandi ikababonera ubufasha mu gihe gikwiye.
Iki gikorwa kije gikurikira ibindi Caritas yakoreye mu maparuwasi atandukanye yo muri diyoseze mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu aho yafashije ivyiciro bitandukanye ifatanyije na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri dioyoseze ya Cyangugu.
Denys Basile UWINGABIYE
No Responses